Isoko ryo kugemura ibikoresho byo kubakisha inkuta zifata imikingo mu bigo by’amashuri- Umurenge wa Kaduha ( Deadline: 11/08/2025)
Repubulika y’ u Rwanda
Intara y’amajyepfo
Akarere ka Nyamagabe
Umurenge wa Kaduha
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kaduha uherereye mu Karere ka Nyamagabe burahamagarira ba rwiyemezamirimo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi gupiganira isoko ryo kugemura ibikoresho byo kubakisha inkuta zifata imikingo mu bigo bya EP Nkomro, EP Gataba, GS St Anibale Kaduha na GS Musenyi.
Ibikoresho bizapiganirwa bikubiye muri “lots” eshatu zikurikira:
- Lot ya mbere : Kugemura amabuye azubakishwa inkuta zifata imikingo mu bigo by’amashuri
- Lot ya kabiri : Kugemura umucanga, concasse,
- Lot ya gatatu : ibikoresho byo muri “Quincaillerie” n’ibikoresho bikomoka ku biti
Abifuza gupiganira aya masoko bashobora kubona ibitabo bikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa mu biro by’ubunyamabanga bw’umurenge wa Kaduha guhera tariki ya 30 Nyakanga 2025 mu masaha y’akazi.
Uzemererwa gutanga ibaruwa y’ipiganwa ni uzaba yamaze kwishyura amafaranga ibihumbi icumi (10,000 FRW) adasubiza kuri Konti y’Ikigo k’igihugu gishinzwe imisoro (RRA)
Amabahasha afunze neza akubiyemo ibiciro n’ibindi byangombwa bigaragara mu gitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa agomba kuba yageze mu biro by’ubunyamabanga by’umurenge wa Kaduha bitarenze ku wa 11 Kanama 2025 saa yine z’amanywa (10h00).
Gufungura amabahasha bizakorwa ku wa 11 Kanama 2025 saa tanu z’amanywa(11h00).
Buri wese mu batanze amabahasha y’ipiganwa cyangwa umuhagarariye ashobora kwitabira ifungurwa ry’amabahasha akubiyemo ibiciro.
Kaduha, ku wa 29 Nyakanga 2025
NSENGIYUMVA Alphonse
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kaduha
We post daily tender alerts on all our social media pages!
Click the link and follow us to stay updated: FOLLOW US

